Long&Lasting, ni amavuta meza abereye umusatsi wawe!

Articles
Studio Gates Music ikeneye umukozi wakora nka Producer wungirije
- Details
- Published Date
- Written by Super User
- Category: Imyidagaduro
- Hits: 35
Gates Music Studio Imwe mu nzu zitunganya umuziki w’umwimerere nk’uko bigenda bivugwa n’abahanzi batandukanye bakoreye indirimbo zabo muri iyo nzu , kur’ubu irimo gushaka umukozi wakora nka Producer wungirije.
Aganira na Isange.com Producer akaba na nyiri situdiyo Gates Mulumba uzwi ku izina rya Billgate atangaza ko bitewe n’uko akazi kamubanye kenshi muri iyi minsi, arifuza umukozi wamufasha mu bijyanye no gufata amajwi, gucuranga Piano n’ibindi bidasaba ubuhanga burenze.
Uyu mukozi kandi ngo ntibisaba kuba afite ubumenyi burenze, na none kandi ngo ntagomba kuba afite uburi hasi cyane. Billgate avuga ko yifuza utamugora mu kumwereka no kumwigisha ibindi bisa nk’ibikomeye muri Recording Production.
Mu mezi atambutse iyi Studiyo yari yarahagaritse kujya ikora indirimbo z’amashusho na za Filime, amakuru agera ku isange.com avuga ko hashize iminsi micye batangiye kubikora. Gukorera muri iyi Studiyo Gates Mulumba avuga ko ari ingirakamaro kuko uwakoreye igihangano ahabwa ishema mu bantu bose bazumva ibihangano bye, Bill Gates agira ati ”Iwacu umukiriya ni umwami,ntiwaha rero umwami serivisi mbi”
Mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda nta n'umwe utaranyura muri iyi Studiyo, Kuba igiciro gisa nkikiri hejuru kurusha andi ma Studiyo, Producer Billgate avuga ko bitababuza kubona abakiriya, ati "Gukorera abantu benshi ubasondeka ntacyo bivuze, twe dukorera bacye ariko tukabakorera ikintu gifatika cyakwifashihswa no muri Stage za Live mu bitaramo bikomeye"
Ku muntu wifuza aka kazi yahamagara iyi telefoni
0783095818 Producer Billgate
0728565359 Manager Robz
0728263332
By T Man Gideon
Comments
- No comments found














