Long&Lasting, ni amavuta meza abereye umusatsi wawe!

Articles
Dufite intego zo guhombya Satani no gusenya inkike yubatse hano mu Rwanda: Itorero Full Life Temple
- Details
- Published Date
- Written by Super User
- Category: Ibiterane
- Hits: 31
Mu giterane ngarukamwaka cy’iminsi irindwi cy’itorero Full Life Temple Rwanda gifite intego yo guhombya Satani no gusenya inkike yubatse muri iki gihugu. Nk’uko bitangazwa na Apotre Alexandre Nyandwi umushumba w’amatorero ya Full life temple mu Rwanda no hanze avuga ko biteguye kwirukana Satani bakamuhombya aho acururiza, aho akorera, n’aho arangurira n’abo akorana nabo.
Iri Torero rimaze Umwaka umwe gusa ribonye ibyangomba byemewe mu Rwanda mu gihe ryashinzwe muri 2005, kugeza ubu rifite byinshi rishimira Imana harimo kuba rimaze kubona ibyangombwa by’ikibanza baherutse guhabwa na RDB ndetse ikindi bishimira n’uburyo Imana ikomeje kubaba hafi. Pasiteri Nyandwi avuga ko kugeza ubu itorero rya Kimisange rimaze kugeza abakristo bari hagati ya 300 na 400 mu gihe cy’umwaka umwe bamaze bahakorera.
Nganira na Pasiteri Nyandwi, yanyeretse igishushanyo mbonera cy’urusengero bagiye kubaka kuva mu mwaka utaha wa 2014. Iyo urebye icyo gishushanyo ubona ari inyubako y’umuturirwa muremure uzaba ufitemo ibyumba by’ubuyobozi, Salle y’imyidagaduro, urusengero, ibyumba by’amasengesho, n’ibindi. Nk’uko babiteganya ngo iyo nyubako nshya izaba yakira abakristo byibura ibihumbi 4500.
Mu bijyanye n’ibikorwa bibyara inyungu, iryo torero rifite umushinga wanatangijwe wo kwigisha urubyiruko kuboha imyenda ikozwe mu budodo, bakaba banafite abaterankunga bazabibafashamo kugirango icyo gikorwa gikomeze kugirira umumaro munini abaturiye ako gace ndetse n’abakristo b’iryo torero. Ikigaragaza ko uwo mushinga wabo wagirira benshi akamaro ni uko mu minsi ishize baherutse guhabwa ikiraka n’ishuri rikomeye hano muri Kigali ryigaho abana b’abayobozi.
Comments
- No comments found














