19 June 2013
RSS Facebook Twitter Linkedin Digg Yahoo Delicious
HOT NEWS

Long&Lasting, ni amavuta meza abereye umusatsi wawe!

Articles

Nyuma y’Impanuka ikomeye yakoze, umunyamakuru wa isange corporation Onesphore DUSHIMIRIMANA arashima Imana yamwongereye iminsi yo kubaho.

 

 

 

Nyuma y’aho Mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 30 Mata 2013 umunyamakuru wa Isange Corporation akaba n’umuyobozi wa Isaro foundation DUSHIMIRIMANA Onesphore akoreye impanuka ikomeye ya moto, akamara iminsi itatu muri koma, n’ubwo akirwaye bikomeye kuri ubu arashima Imana yamwongereye Iminsi yo kubaho.

Ku gitanda cya 11, muri salle ya 7, mu bitaro bya kaminuza by’umujyi wa Kigali (CHUK) mu cyumba cy’ inkomere niho DUSHIMIRIMANA Onesphole, yimuriwe nyuma yo kuvanwa kuri urgence. Uyu musore urangije Kaminuza mu ishami ry’indimi n’ikosora nyandiko muri Kaminuza y’u Rwanda, yakoreye iyi mpanuka ahitwa Payage (Peyaje) mu mujyi wa Kigali, ubwo yari kuri moto ava mu mujyi wa Kigali muri gahunda zo gutegura amarushanwa yo gusoma no kwandika mu mashuri yisumbuye agamije kubakangurira umuco wo gusoma no kwandika , yategurwaga  na Isaro foundation abereye umuyobozi.

 

Nk’uko nyir’ubwite yabidutangarije kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2013, ubwo twamusuraga mu bitaro aho arwariye, ngo iyi mpanuka yaramubabaje cyane kuko amagufwa abiri y’ukuguru kw’ibumoso yaravunitse, ibi ndetse binagaragara ku mafoto ya Radiograph. Onesphore akaba yarakomeje adutangariza ko  abaganga  bamukurikirana ntako batagira ngo barebe ko yakongera akaba muzima, anashimira abakomeje kumuba hafi no kumusengera bose ngo akaba yizera ko mu minsi mike azaba abasha kugenda, agakomeza imirimo ya buri munsi,

 

Wowe wifuza kumuvugisha no kumusura wamuhamagara kuri Tel: 0728869844, 0788869844  cg umurwaza we kuri 0788510948 .

 

By Ernest Rutagungira

 

 

 

Leave your comments

0
  • Guest (alice)

    Yoo Imana ishimwe pe! Satani yari amwibye ariko yakozwe n'isoni! Aka kaguru nako gakire neza, nta kinanira Imana. Aya magufa asubirane mu izina rya Yesu maze ubwo tuzamubona atambuka tuzarushaho guhimbaza Umwami wacu. Imirimo dukorera Imana ndetse no gukiranuka nibyo biturinda aho tujya hose iminsi yose.

Iyandikishe hano ujye ubona amakuru agezweho muri Email yawe buri cyumweru!

Amamariza hano ku giciro gito...

Ukeneye Sauna Massage? Hamagara 250786381222.

Amamaza ku giciro gito...

Amamariza hano ku giciro gito!

Copyright © 2013 ISACO. All rights reserved.Designed by Isange Corporation

Simba Supermarket

  • Simba1
  • Simba2
  • Simba3
  • Simba4
  • Simba5
  • Simba6
  • Simba7
  • Simba8
  • Simba9
  • Simba10
  • Simba11
  • Simba12
  • Simba13
  • Simba14
  • Simba15
  • Simba17
  • Simba18
  • Simba18
  • Simba19
  • Simba20
  • Simba21