Articles
Reverand Papias Sindambiwe yahawe impeta y’ubushumba.
- Details
- Published Date
- Written by Super User
- Category: Andi makuru
- Hits: 180

Reverant Papias Sindambiwe umuyobozi w’urusengero Dormition Church International, kuri cyumweru gishize nibwo yimitswe ku mugaragaro anahabwa inkoni y’ubushumba, ubu akaba ari umu Pasiteri wasengewe.
Uyu muhango wabereye mu cyumba cya Hotel Sport View, ukaba wari witabiriwe n’abakozi b’Imana batanndukanye barimo Pasiteri Antoine Rutayisire wo muri EAR, Pasiteri Bosco uyobora Patimos church, na Rev. Dr Rev. Fredinard Nahindavye wari uturutse i Burundi ndetse uyu akaba ariwe wamwimitse kuba umushumba.
Abahanzi nka Liliane Kabaganza, Nelson Mucyo na Mama Zoulou nabo bakaba bari bitabiriye uyu muhango aho bahimbaje Imana mu bihangano bitandukanye. Reverand Papias Sindambiwe agizwe umushumba nyuma y’igihe gitoya avuye kwiga mu gihugu cya Afurika yepfo ibigendanye n’iyobokama (Theorogie).
Nkuko yabidutangarije ngo kuriwe kugirwa umushumba ntago ari icyubahiro ahubwo ni inshingano Imana iba iguhaye kandi n’abantu baba bafite icyo bakwitezeho, kuriwe akaba yumva nkuko yatangiye gukorera Imana kuva kera akiri muto, ubu yinjiye mu kindi gihe cyo kwegera Imana cyane kugirango nayo imwereke kandi imuhe ibyo guha abana bayo.
Reverand Papias Sindambiwe n’umugabo wa Karangwa Ange, akaba yarize ishuri rya Bibiliya mu gihugu cya Afurika yepfo ahitwa Durban, yiga mu ishuri rya Theologie missionary bita William Carey School mission. Agarutse mu Rwanda nibwo yashinze urusengero rwitwa « Dormition church » Icyo gihe hari mu mwaka wa 2012, arutangiza afite gahunda yo kuvuga ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana, ku isi hose, ikindi agafasha abantu mu buzima busanzwe yaba ubw'umwuka ndetse no mu mibereho yabo ya buri munsi. Intumbero y’urusengero Dormition church ni ugushyiraho amahuriro yo gusenga no gukirera hamwe mu Rwanda hose mu ntara enye zigize u Rwanda hamwe n’umugi wa Kigali, kandi bakaba bizeye ko mu myaka 10 iri imbere iyi ntego bazaba bayigezeho haje ubumwe mu matorero n’amasengero yose yo mu Rwanda.
Itorero Dormition church rimaze amezi atatu rivutse riri mu mugi wa Kigali rikaba rikorera mu nyubako ya APE Rugunga, aho bagira materaniro kuwa gatatu no kuwa gatandatu kuva saa munani kugeza saa kumi n’imwe naho ku cyumweru bakagira iteraniro kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa sita n’igice.
Patrick Kanyamibwa
Comments
- No comments found
















