19 June 2013
RSS Facebook Twitter Linkedin Digg Yahoo Delicious
HOT NEWS

Long&Lasting, ni amavuta meza abereye umusatsi wawe!

Articles

Impamvu ya nyayo Reverand Mfitumukiza AEBR wo muri Rejiyo ya Kigali yahagaritse inshingano zo kuyobora Itorero mu rwego rw’igihugu.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Nyuma y’aho twumviye ko muri AEBR habaye impinduka zitunguranye,tukajyayo,tugasanga koko Reverend Mfitumukiiza Andre amaze kwegura,twaganiriye n’abantu batandukanye,duhita tubatangariza ibyo badutangarije,nk’uko twiseguye kuri Rev  Mfitumukiza Andre kandi kubera ko ari umukozi w’Imana  usobanukiwe neza ibanga ry’imbabazi nawe akatubabarira twisegure no ku basomyi ariyo mpamvu twongeye kwegera Reverend Andre Mfitumukiza , ndetse twegera n’abayobozi ba AEBR baduha inkuru y’impamo.

 

Nk’uko we yabitwibwiriye,ntabwo yigeze ashaka kugundira ubuyobozi bw’Itorero,kuko asobanukiwe neza ko mu murimo w’Imana,ariyo uwuduhagarikamo ku mpamvu zayo,kandi yabona ko ari ngombwa ikaduhindurira ikahashyira abandi,ngo ntabwo rero yigeze agambirira kuzavanwaho n’urupfu ngo n’ibyo gushyiraho urwego rwa Bishop ni ibitekerezo by’abantu  batandukanye,byari byaje ariko inama ziza gusanga atari byo byihutirwa n’ubwo byashoboraga no kuba ngombwa.

Ku bijyanye no kwegura,ngo mu nyungu z’Itorero yumvise ko ari ngombwa abyumvikanyeho n’abo bakorana,nabo barabyemera,ariko bamusaba kuzakomeza kuyobora rejiyo ya Kigali ngo iyo ikaba itari ikwiye kuba impamvu y’uko abantu bavuga ko yegujwe kandi yareguye ku bushake bwe,ibyo byatumye tubaza Reverend Semitovu Pangarasi urimo kumusimbura by’agateganyo kugeza kuwa 15/05/2013 kuko aribwo bazatora umuvugizi mushya abitwemerera muri aya magambo :Uwari usanzwe utuyoboye,atuvugira yabaye ahagaritse imirimo ye,ntabwo twamugaye,ntabwo twamunenze,ahubwo ishyirahamwe ni rinini,rigira imirimo myinshi,hari igihe iremerera umuntu,bikaba ngombwa ko asaba abakizi bakamwakira kuko ubuyobozi ni ugufashanya no kwakirana,ntabwo twamugaye rero ahubwo ni ukunganirana muri uyu mutwaro wo kuyobora no kuvugira ishyirahamwe.

Naho Reverend Docteur Leonard Kabayiza uyobora komite executif ya AEBR  nawe yahamije ko Reverend Mfitumukiza ariwe wahisemo kwegura kandi yabivuze muri aya magambo : Twashoboye kuganira ku bibazo bihari,nawe ubwe amaze kubyumva n’uko biteye asanga yaharira undi akabikemura cyane cyane ko yari amaze manda n’igice,ni ukuvuga imyaka hafi umunani ,buriya yasanze  ko imbaraga yagombaga gukoresha,yazikoresheje,ntacyo yagomwe itorero,asanga ko yaha undi akamwakira.

Kubwa Reverend Andre Mfitumukiza ngo ntiyitaye ku nyungu ze nk’uko abantu babitekereje,ngo nta n’uwo yigeze yegezayo kuko n’abimurwaga byabaga byanyuze mu ma nama,ngo nta n’ubwo agira uwo yangaga ngo ahubwo yakoraga ibishoboka  byose ngo abane n’abantu bose amahoro nk’uko Bibiliya ibidusaba.

Turangiza iyi nkuru dushimire Reverend Andre kuba yaremeye kuduha umucyo kuri iki kintu no kwihanganira ibyari byumvikanye mu buryo butari bwiza mu nkuru yari yatambutse ubushize,ibi bikagaragaza ubworoherane,ubwumvikane n’umutima w’imbabazi abamuzi cyane bavuga ko Imana yamwihereye.

Pascal Habimana

Leave your comments

0
  • Guest (NZABONIMPA)

    BURYA RERO NI BYIZA GUHEREREKANYA

Iyandikishe hano ujye ubona amakuru agezweho muri Email yawe buri cyumweru!

Amamariza hano ku giciro gito...

Ukeneye Sauna Massage? Hamagara 250786381222.

Amamaza ku giciro gito...

Amamariza hano ku giciro gito!

Copyright © 2013 ISACO. All rights reserved.Designed by Isange Corporation

Simba Supermarket

  • Simba1
  • Simba2
  • Simba3
  • Simba4
  • Simba5
  • Simba6
  • Simba7
  • Simba8
  • Simba9
  • Simba10
  • Simba11
  • Simba12
  • Simba13
  • Simba14
  • Simba15
  • Simba17
  • Simba18
  • Simba18
  • Simba19
  • Simba20
  • Simba21