Long&Lasting, ni amavuta meza abereye umusatsi wawe!

Articles
Padiri Lambert Kalinijabo aritegura kurushinga mu mpera z’uku kwezi kwa Mata 2013
- Details
- Published Date
- Written by Super User
- Category: Andi makuru
- Hits: 403
Mu gihe hirya no hino ku Isi, hari Abapadiri bakomeje gusaba ko bakwemererwa kujya bashaka abafasha(abagore) bagakomeza bakanakora umurimo bahamagariwe, iki cyifuzo ntikivugwaho rumwe na Kiliziya Gatulika y’I Vatikani dore ko byaba biri no mu byatumye Papa Benedigito yegura kuko benshi babimusabaga. Mu Rwanda, Padiri Lambert Kalinijabo wakoraga umurimo muri Diyoseze ya Butare, nyuma yo gusezera burundu ku mirimo ye, biri kuvugwa ko mu mpera z’uku kwezi kwa Mata 2013 azishakira umugore.
Amakuru dukesha Igihe.com avuga ko Padiri Lambert Kalinijabo atiriwe ategereza igisubizo kizava I Vatikani nyuma yo kwandikira ibaruwa Papa yo kwegura, ahubwo we yahise yipangira ubukwe. Amakuru atugeraho avuga ko Padiri Kalinijabo kuri ubu asigaye yarabaye umwe n’Itorero ry’Abangirikani, dore ko bivugwa ko ari naho ubukwe bwe buzabera, ku rusengero rwa EAR Remera mu mpera z’uku kwezi kwa Mata.
Iyi nkuru yababaje Abakristo benshi ba Kiliziya Gatulika, bavuga ko Padiri Lambert kuba yiyambuye umwamburo wera, bishobora kuzzakomeretsa bamwe. Hari kandi n’abandi barimo kwishimira ubu bukwe bwe, bavuga ko Bibiliya n’ubundi isaba abantu kubyara bakuzura Isi nk’umusenyi wo kunyanja.
ESE NAMWE KOKO MUSHYIGIKIYE KO ABAPADIRI BAKWEMERERWA GUSHAKA ABAGORE?
Comments (1)
-
Guest (POP)
KURI JYENDASANGA KUBA PATIRI ARI IBANGA RIKOMEYE CYANE YIYEMEJYE ARIKO KANDI NO GUSHYAKA BIRI MU NSHINGANO ZA NYAGASANI.AHO KUGUMA MU BUPADIRI ARIKO AKARENGA AGASAMBANA BYARUSHAHO KUBA BIBI .KURUSHINGA RERO NI IGITEKEREZO CYIZA KIZAMUTUMA ABASHA KUBANDANYA AKORERA UWITEKA NEZA DORE KO ATATAYE IMYIZERERE YE.
UBUKWE BWIZA RERO PADI N'UKO NTARI MU RWANDA NOBUTASHYE. BE BLESSED














