25 May 2013
RSS Facebook Twitter Linkedin Digg Yahoo Delicious
HOT NEWS

Articles

Nyuma y'imyaka 8 PEACE Plan Rwanda yabonye ubuyobozi bushya.

 

 

Kuwa 17/4/2013 nibwo habayeho ihererekanyabubasha hagati ya Bishop Korini Emmanuel na Apotre Paul Gitwaza ku kuyobora umuryango PEACE Plana Rwanda wari umwaze imyaka 8 yose uyoborwa na Bishop Korini.

Uyu muhango waranzwe no kuvuga bimwe mu bikiorwa uyu muryango wakoze muri iyi myaka ndetse no kwerekana bamwe mu bakozi bagize uyu muryango byose bigendana no gutanga ubuhamya bw'ibyagiye bigerwaho mu rwego rw'iterambere mu ivugabutumwa ndetse no mu buzima busanzwe.

Nyuma y'ihererekanyabubasha ryakorewe imbere y'umushyitsi mukuru Ministiri James Musoni ndetse na Minisitiri muri Perezidansi Madamu Venancie Tugireyezu, isange.com yaje kwegera abayobozi bose maze igira ibyo ibabaza ku biganye n'uyu muhango.

Ubwo yabazwaga ibyo bagezeho muri iyi myaka 8 yose, Bishop Korini yasubije muri aya magambo "Ngira ngo tumaze imyaka 8 dukora kandi turabishimira Imana, uyu wari umurimo ukomeye. Uwabanje kujya Sadleback yari Perezida wa Repubulika akaba ari we watumye uyu muryango utangira ku bigendanye no gukorera ku ntego. Ikindi guhuriza abantu badahuje imyemerere “Imbwa zikiri nto biroroshye kuzihuza ariko inkuru ntibyoroshye kubera imico yazo”

Igihugu ni kimwe umukiza ni umwe ijambo ry’Imana ni rimwe uretse ko kubatiza bidahuye ariko Imana ni imwe, navuga ko tutavunitse. Umusanzu wacu niwo tuzibukira ku buyobozi twari turiho, buri umwe yumvaga ko akeneye abandi , twafashije abanyarwanda guhurira hamwe bava I buzimu bajya I buntu, ibyo twumva tutagezeho ni uko tutabonye ibikoresho bihagije gusa haracyari urugendo, urugero ni ugucukura amariba 120 hirya no hino byafashije abaturage ariko ikibazo ni uko twaru tutaragera I burasirazuba aho ingoza zirya abantu.

 

Dr. Apotre Paul Gitwaza ubwo yahabwaga ibyo azakenera mu mirimo yo kuyobora PEACE Plan.

Mu gihe Rick Warren azaba atagihari ntibivuze ko tutazakomeza. Urugero ni uko rwose ibintu byinshi tubikora adahari, gusa ni inama yaduhaga, bigishije abantu batandukanye kandi nibo bageze kubyo turiho ubu, mu gihe gito tuzajya no mu bindi bihugu bikomeye nka Sudani, Tanzaniya, Kongo, Abagande mu gihe gito tuzajya gukorayo umurimo w’Imana kandi birakenewe cyane.

Naho Apotre Paul Gitwaza we ayatangaje ko n'ubwo bagiyeho bakiri bato batazirengagiza gushaka inama z'abasaza basimbuye kandi ngo ikigamijwe ni ugukorera hamwe kugira ngo intego z'uyu muryango zirusheho kugerwaho.

Mu ijambo Minisitiri Musini James yagejeje ku bari aho, yashimiye abayoboye uyu muryango bacyuye igihe ku bikorwa byiza uyu muryango umaze kugeraho, bityo ashishikariza ababasimbuye gukorera kuri gahunda zifite intego kuko aribyo bizazanira abanyarwanda kugera ku kwigira. Yasabye abanyamadini kuhiga imihigo ibiri ariyo guhesha Imana icyubahiro ndetse no kugira abanyarwanda bafite agaciro. Yashimiye uyu muryango inkunga yatanzwe ingana na 7,000,000Frw yo gushyigikira ikigega Agaciro Dev. Fund.

 

Peter NC

Leave your comments

0
  • No comments found

Iyandikishe hano ujye ubona amakuru agezweho muri Email yawe buri cyumweru!

Amamariza hano ku giciro gito...

border=0

Amamaza ku giciro gito...

Amamariza hano ku giciro gito!

Copyright © 2013 ISACO. All rights reserved.Designed by Isange Corporation