Articles
"Tugiye gufasha abahanzi ba Gikristo kugera ku rwego mpuzamahanga mu miririmbire yabo." New Melody Industries.
- Details
- Published Date
- Written by Super User
- Category: Abahanzi
- Hits: 293
Ni kenshi usanga abakunzi b’abahanzi binubira ireme ry’umuzike ndetse n’imiririmbire yabo, ibi bikaba bikunze kuba intandaro z’uko bagenda bacika mu bitaramo byabo kubera ko nta mpinduka babagaragariza. Nyuma yo kubona iki kibazo, New Melody Industries yazanya uburyo bwo guhugura amakorali ndetse n’abahanzi mu bijyanye no kujyanisha imiririmbira ndetse n’imicurangire yabo ku rwego mpuzamahanga.
Ibi babitangiriye ku kwigisha abazajya bafasha abahanzi cyangwa se amakorali kuririmba amajwi agororotse kandi ari kuri gahunda. Ubwo Rwanda Gospel Magazine yabasuraga mu myitozo yasanze barimo kwiga kuririmbira ku majwi yanditse (Portee Musicale) ndetse baniga tekiniki z’imiririmbire.
Nk’uko twabitangarijwe na Bwana Gedeon Nkurunziza akaba ari nawe muyobozi wabo, ngo New Melody yaje ari igisubizo ku muziki Nyarwanda, kuko ngo nyuma yo gushing inzu itunganya imiziki, ngo bazajya bagira inama abaje kuhakorera ndetse nanafashe n’abandi baba bakeneye gukora umuziki mbonankubone (Live) uri ku rwego mpuzamahanga.
“Turifuza ko mu minsi iri imbere abazungu cyangwa se abanyamahanga bazajya baza mu Rwanda bafite amanita yanditse tukabasha kuyabacurangira ndetse tukanayaririmba.” Aya ni maagambo yavuzwe n’umwigisha muri iri shuli Bwana Josue Shimwa uzwi cyane kuba yaratije amakorali akomeya hano mu Rwanda arimo nak Korali Hoziyana, Korali Iriba n’ayandi menshi. Yakomeje agira ati : “Hari n’igihe tuzajya tureka kuririmbira umuririmbyi cyangwa se kumwigisha bitewe n’imyumvire afite mu rwego rwo guhesha agaciro umwuga wacu” Aya ni amagambo ya Josue Shimwa.
Ubwo isange.com yabazaga umwe mu banyeshuli witwa Neema Marie Jeanne uzwi cyane muri Korali Iriba ku kibazo cy’uko bashobora kuzahura na bamwe mu baririmbyi babafata nk’abirasi mu gihe bazaba barahinduye imiririmbire yabo ,asubiza ko impinduka akenshi zigorana, gusa ngo bazagenza buhoro ugushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe kugira ngo batazagira uwo bahutaza ariko ngo barizera ko ibyo bigishijwe bazabigeza ku bandi kandi nabo bakagerwaho n’impunduka nziza mu miririmbire.
Naho bwana Mandela , ni umucungamutungo wa New Melody, akaba yaratangaje ko nta mpungenge zo guhaza isoko bafite kuko batoza abantu bahagije kandi ngo n’ababagana bagerageza kubaha serivisi nziza kandi hakubahirizwa gahunda baba bahaye uwaje gukorera indirimbo muri iyi studio yabo cyane ko irimo umu producer w’umuhanga wakoranye na Mastola igihe kirekire cyane, bityo ngo bakaba baakora umuziki uri ku rwego rwiza. Ku bigendanye n’amikoro, ngo bagerageza kwishakamo ubushobozi kuko ngo ari bo biyubakiye iyi studio ndetse bagerageza no guhembera igihe abakozi bose.
Peter NC
Comments
- No comments found
















