Articles
Korali Salem yavuze ubutumwa i Gahogo benshi barakizwa.
- Details
- Published Date
- Written by Super User
- Category: Amakorali
- Hits: 109
Korali ya ADEPR Gatsata yitwa Salem ivuye mu rugendo rw'ivugabutumwa i Gitarama aho bita i Gahogo. Dore amwe mu magabo batangarije isange.com "Turashimira Imana yabanye natwe mu rugendo rw’ivugabutumwa twakoze kuri iki cyumweru tariki ya 21/4/2013 muri Paroisse y’ADEPR Gahogo,mu rurembo rw’amajyepfo, Imana yabanye natwe iduha ikirere kizima imvura ntiyagwa n’izuba ntiryaba ryinshi.
Muri musique ya Live tumenyere cyane twaririmbiye abaho maze barishima cyane dore ko harinze hagera hafi saa moya(19h00) tukiri mugiterane. Twarangije abantu batamenye igihe bwiriye kuko bari bashimishijwe cyane n’indirimbo zaririmbwaga, ndetse n’Ijambo ry’Imana ryigishijwe na Evangeliste Emmanuel Mutabaruka wari waduherekeje.
Umwigisha yasomye amagambo ari muri Yohana 4:7-13, maze arayosbanura karahava;amagambo avuga k’umusamariya mwiza ko unywa ku mazi Yesu amuha atazagira inyota ukundi,ahamagara abanywaga ibiyobyabwenge ngo baze Yesu abamare inyito reba namwe abo Yesu yazanye
Dushimiye Imana yadushoboje gukora umurimo yaduhamagariye,dushimiye abaterankunga bose baduherekeje Imana ibaduhere umugisha"

Abakijijwe ibyaha byabo.
Ubwanditsi.
Comments (1)
-
Guest (proust)
turashaka goose gusaba abanditsi n'abatangazamakuru b'isange ko baza baduha n'amajwi y'inyigisho z'ivugabutumwa kuko byadufasha caane uretse amafoto yonyine.
thanks
















