Articles
Abanyamadini ntibakwiye kugira ipfunwe ry’ibyabaye muri Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, ahubwo bakwiriye kuba intangarugero mu kwibuka.
- Details
- Published Date
- Written by Super User
- Category: Politiki
- Hits: 67
Mu gihe hashize imyaka 19 hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, usanga Komisiyo y'igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside CNLG idahwema gusaba inzego zose guha agaciro ndetse no gushyiraho gahunda zihoraho zigamije kwibuka abari abakozi mu bigo byabo cyangwa se mu miryango yabo.
Nyamara, usanga mu madini izi gahunda zitari zubahirizwa. Nk’uko byatangajwe na Bwana James Nzirimo ukora muri CNLG ubwo yaganiraga na Rwanda Gospel Magazine ku kibazo cy’uko babona ubwitabire bw’amadini mu gihe cyo kwibuka, yatangaje ko hakiri urugendo rurerure kuko bamwe mu banyamadini bagifite ipfunwe rikomeye ry’ibyabereye mu nsengero zabo ndetse n’ibyakozwe na bamwe mu bayobozi cyangwa se abayoboke bayo, bityo bikaba kuri bo bikiri kure nk’izuba kugira ngo usange ibikorwa byo kwibuka babyibonamo nk’uko bikwiriye.
“Hari bamwe mu bihaye Imana batajyaga bagaragara muri gahunda zo kwibuka, ariko kuri ubu batangiye kujya babikora. Turabona hari intambwe itangiye guterwa, gusa bakwiriye kureka gukomeza kurangwa n’ipfunwe ahubwo bakakira ibyabayeho kuko aya ari amateka yacu kandi akwiriye kuvuga uko ari”
Yasoje ahamagarira abanyamadini kujya bashyiraho gahunda zihariye z’amadini zigendanye no kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda iki gikorwa bakakigira icyabo kuko ariyo nzira yonyize izatuma abanyarwanda barushaho kugenda babohoka.
Peter NC
left
Comments
- No comments found
















