Long&Lasting, ni amavuta meza abereye umusatsi wawe!

Articles
Singiza Music igiye gutangariza amahanga imbaraga z’Imana mu gitaramo yise “Rise up and praise concert
- Details
- Published Date
- Written by Super User
- Category: Amakorali
- Hits: 188
Singiza Music iri gutegura igitaramo yise “Rise up and praise concert” gifite intego yo guhishurira amahanga ubugari no gukomera kw’Imana kizabera muri Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye kuwa gatanu utaha tariki ya 15/03/2013. Amakuru dukesha KigaliToday avugako iki gitaramo cya Singiza Music kigamije kugaragaza imbaraga z’Imana, abantu bakayigarukira kandi bakayiragiza.
Uwitwa Buntu Luc uvugira Singiza Music yagize ati: “Intego y’iki gitaramo ni uguhishurira amahanga ubugari no gukomera kw’Imana kugira ngo abantu bayimenye, bayigandukire, banagendere mu nzira zayo, nk’uko Bibiliya ivuga ko kumenya Imana aribwo bugingo buhoraho.”
Iki gitaramo kiri muri gahunda ndende Singiza Music Ministries yise “Tukumeye Tour” izagera ahantu hatandukanye ubwo itsinda Singiza Music rizaba ritanga ubutumwa bwo kwiringira imbaraga z’Imana. Itsinda Singiza Music ngo ryagendeye ku butumwa bwa Bibiliya buri mu ivanjiri ya Yohana 17:3 bugira buti: “Ubu nibwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ariwe Yezu Kristo”.
Ngo muri iki gitaramo bazahimbaza Imana mu ndirimbo, imbyino gakondo ndetse n’imbyino ngiro (Drama Dance), kandi hazanagaragaramo itsinda ry’abahanzi ryo mu Burundi ryitwa “Redemption Voice” rizwi cyane kuri album yabo bise “Yuguruye ntawugara”.
Muri iki gitaramo kandi ngo abandi babaye muri Singiza Music bakaba bararangije kwiga barimo Buntu Luc, Isimbi Vanessa, Ishimwe Kajeneri Nadine, Nkubana Erneste n’abandi bazaba baje kwifatanya na bagenzi babo babanye muri Singiza Music.
singiza Music Ministries ni umuryango w’ivugabutumwa washinzwe mu 1997 muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ufite umuhamagaro wo kubaka igicaniro cy’amashimwe ku Mana no gusakaza umubavu wejejwe wo kuramya unyuze Imana ibinyujije mu ndirimbo n’imbyino.
Inkuru Dukesha KigaliToday
Comments
- No comments found














