Long&Lasting, ni amavuta meza abereye umusatsi wawe!

Articles
Umuvumo wakarande ku banyarwanda uturukahe? Apotre David Uwihaye arabiva imuzi
- Details
- Published Date
- Written by Super User
- Category: Ubucukumbuzi
- Hits: 198
Ese ubundi umuvumo ni iki? umuvumo ni urugendo ubuzima bukora bugenda mungorane ,iteka nyirabwo agahora yibaza impamvu ibyahura nabyo bimugeraho cyangwa bimubaho, kuko benshi baba batazi impamvu bariguca mir’ibyo babona. Ibi ni ibisobanurwa na Apotre David Uwihaye uyobora Deliverance and Healing Ministry Ark of Peace mu kiganiro yagiranye na Isange.com, uyu mukozi w'Imana akaba asengera mu Itorero Inkuge y'Amahoro akaba kur'ubu ari mu Burundi mu gikorwa cyo gutangizayo iryo torero ry'Inkuge y'Amahoro(Arc of Peace)
Apotre David Uwihaye akomeza avugako Umuvumo uturuka mu kutumvira cyangwa kutuzuza amasezerano wagiranye n’umuntu runaka.Wakibaza uti Ese mu Rwanda umuvumo twawukuye kuki? Abanyarwanda bari bafite Imana yirirwaga ahandi igataha mu Rwanda mu mugoroba Niyo yabarindaga bakabona bukeye badapfuye,
Iyo urebye mbere ntabigirwamana abanyarwanda bagiraga ariko ku ngoma y’Umwami wa kabiri Ruganzu Ndori ubwo yateraga mu Rukiga rwa K abare ni mu gihugu cy’abaturanyi Uganda,niho yahuye n’imandwa yitwaga Ryangombe mwene Nyundo aramwakira abanyarwanda batangira kubarwa, kiba kibaye ikigirwamana cyambere abanyarwanda babonye bose barayoboka riba idini gakondo ariko ntibimura ya mana yirirwa ahandi igataha iRwanda n’uko batangira kwimika Ryangombe gutyo.
Dore zimwe mu mandwa Abanyarwanda bayobotse n’icyo zari zihagarariye . Kugeza n’ubu hari abakristo usanga bakizwa kuko batarabohoka bagakomeza kugendana ibyo bigirwamana magingo aya.Ntabatindiye reka mbagezeho amazina y’izo mandwa:
1.Twavuga Binego byakajumba: wari uhagarariye ubwibone
2.Mugasa wa Rwayibebe : Wari uhagarariye ubusambanyi (uzasanga uwakijijwe ubusambanyi butamuvaho abubangikanya n’ubukirisitu) ugasanga Pastori atunze abagore barenga umwe.
3.Rukarabankaba: Uyu yari ahahagarariye ubwicanyi aho wasangaga kwica batabitinya na n’ubu byakomeje kuyogoza u Rwanda .
4.Rutukuzambuga: yari ahagarariye ubusambo, indanini , ugasanga umugabo arya wenyine cyangwa akarya byinshi , akanywa birenze igipimo.
5.Kagoro: Uyu yari ahagarariye ubushinzi n’ubugare ubu usanga umugore cyangwa umukobwa ukijijwe akivugango Njyewe umwana w’umusinga ,umuzigaba, niko twabaye. Mu by’ukuri akaba agishira isoni ibi biterwa niiyi mandwa Kagoro yamwokamye (ikimukurikirana)
6.Nkonjo nyabakonjo: Iyi mandwa yari ihagarariye ubutindi , ubukene karemano ukavuka mu muryango ukennye kuzageza kubisekuru birenga icumu.
Ku ngoma y’Umwami Kigeri wa kane Rwabugiri nawe yakiriye umucwezikazi witwaga Nyabingi bakunze kwita Nyabyinshi amukuye mu Nkore naho ni mugihugu cya Uganda . Abanyarwanda baramuterekera babigeretse mu kubandwa Ryangombe twavuze haruguru doreko Ryangombe bamubandwaga naho Nyabingi bakamuterekera n’ubundi buri muryango w’abanyarwanda uramuyoboka nawe.
Abanyarwanda mu kubandwa bagiranaga amasazerano n’ibyo bigirwamana bakayagirana bamennye amaraso y’ibisimba ,amatungo, cyangwa ay’ abantu . Aha dukwiye kwibukako ubusanzwe isezerano rikomezwa n’amaraso bivuzeko byabaga ari ikintu gikomeye cyane. Nakera abanyarwanda iyo banywanaga bakoreshaga amaraso bagakeba kunda bakanywa amaraso.
Ayo masezerano, abanyarwanda bagiranye nibigirwamana aradukurikirana na n’ubu mu miryango yacu ,usomye Amaganya ya Yeremiya :5;7 haravuga ngo “Badata bakoze ibyaha ariko ntibakiriho none twikoreye ibicumuro byabo” ikindi gitangaje n’uko buri muryango wagiraga ikirango cyawo n’uyumunsi biracyariho nk’uko buri gihugu kigira ibendera, kandi bikozwe kuburyo buri kirango cyaburi muryango ari igikoko.
Urugero : ABEGA bahagarariwe n’igikeri, ABAGESERA bahagarariwe n’Inyamanza ,ABANYIGINYA bahagarariwe n’Umusambi, ABAZIGABA bahagarariwe n’INGWE, ABASINGA bahagarariwe na Sakabaka, ABASINDI bahagarariwe n’Igikona n’andi moko n’ibyayo. Buri gikoko gifite icyo gisobanuye tuzabibagezaho ubutaha.
Kubw’ibyo rero basogokuru bacu basize bimitse ibyo bigirwamana ,byababaje ya mana bavugaga batazi yirirwaga ahandi igataha I Rwanda bituma ihana abanyarwanda ibateza inzara nka Ruzagayura ,Rumanura,Rwakayihura ,Kaguri,n’izindi . Ntibyaciraho hatera indwara yitwaga iragara yicaga inka,haza inzige,abanyarwanda baricana byindenga kamere mu w’ 1994,ikindi abanyarwanda barazerera bajya kuba abacakara kw’isi yose.
ITSINZI ni iyihe ku gihugu n’abanyarwanda? N’ubwo bimeze bityo bishobora guhinduka ndetse bikarangira twakwifashisha icyanditswe mu rwandiko Paulo yandikiye Abagalatiya 3;16 ko Kristo yaducunguye umuvumo w’amategeko ahindutse ikivume ku bwacu kuko handitswe ngo Havumwe umuntu wese umanitswe kugiti icyatuma birangira ku buzima bwawe n’igihugu ni uko ubimenya warangiza ukarwana intambara yo kubisohokamo ,intambwe ya mbere ni ukwakira yesu nk’Umukiza w’ubuzima bwawe tukavanaho imana zo kutununga abanyarwanda babandiweho(kubandwa) bakanaterekereraho aho twavuga nko ku mana y’irarire I Gitarama aho abagore bajyaga gushakira urubyaro , mu Rugezi aho bajyaga kuroha abakobwa batwaye ibinyendaro, mu miko y’abakobwa ni muri Ngororero magingo aya, mu Rwanda rwa Gasabo aho bita ku mana ya Gasabo n’ahandi henshi.
Dukwiye kuvanaho imana zo kutununga tukabona kugangahura igihugu cyacu cyaranzwe n’amateka mabi.
Kubundi busobanuro burenze Hamagara iyi Telephone ya Apotre David Uwihaye ariyo 0783157482 , cyangwase umwandikire kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.
By Rugamba Erneste.
Comments
- No comments found














