20 June 2013
RSS Facebook Twitter Linkedin Digg Yahoo Delicious
HOT NEWS

Long&Lasting, ni amavuta meza abereye umusatsi wawe!

Articles

Inama mpuzamahanga ya Boys and GirlsBrigade mu Rwanda iramara icyumweru cyose ibera kuri EAR Biryogo

 Kuva kuri uyu wambere kuya 18/02/2013 mu Biryogo kuri Catedrale Saint Etienne mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, hateraniye inama mpuzamahanga izamara icyumweru, y’umuryango w’urubyiruko Boys and Girls Brigade.

 

Iyi nama ikaba ihuje urubyiruko ruvuye muri Afurika y’uburasirazuba ndetse na bamwe mu Abepisikopi bo muri ibyo bihugu aribyo u Rwanda,Tanzaniya,Uganda,Kenya n’u Burundi.
Atangiza iyi nama ,Umwepisikopi mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda Arikibishopu Onesphore Rwaje,yavuze ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’Itorero n’Igihugu bityo rukaba rugomba guhinduka kugirango rubashe no guhindura aho ruri,ndetse n’abandi bagize icyo bavuga bakaba barashimangiraga ibyo ngibyo.


Mu kiganiro umwepisikopi mukuru yahaye itangazamakuru,yasobanuye ko uyu muryango wavutse mu 1966,uvukira mu Itorero ry’’Abangilikani,inshingano yawo ikaba ari ugutuma urubyiruko rubwiriza ubutumwa mu rungano mu buryo bw’ingando,aho bakora n’ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye,babubakira amazu,babahingira mbese bavuga ubutumwa mu buryo bwuzuye,ngo bigeze mu 1970 uyu muryango waje gusinzira kuko abamisiyoneri bari bawuzanye bagiye batarateguye abazabasimbura, ngo ariko mu 1998 wongera kubyutswa. Ngo ubu ukaba ukomeye ku nshingano zawo harimo nko kurwanya Sida n’ibiyoobyabwenge.


Abajijwe inyungu u Rwanda ruwufitemo yavuze ko ari nyinshi ngo kukoicyicaro kigiye kumara imyaka irenze ine mu Rwanda,tuzaba dufite ubunyamabanga buhoraho,kandi abakozi bose bazaba ari abanyarwanda ngo ariko hakaba hari n’imishinga igamije guteza imbere umuryango izakorerwa urubyiruko rwacu.


Kubirebana n’ ingamba zo kuwuzahura ngo utazongera kuzima Arikibishopu Onesphore Rwaje yadutangarije ko bari gushishikariza inzego zose z’Itorero ngo bawugire uwabo.
Naho ku kibazo cyo kumenya niba batazakingurira amarembo andi matorero ngo nayo awinjiremo nk’uko mu bindi bihugu bimeze yavuze ko ubutumwa bwiza butagira umupaka,ko urubyiruko rwo mu yandi matorero rwabyifuza rwabagana rugasiobanurirwa amateka, intego n’umugambi ababishobora bakaba bakwakirwa.


Yarangije asaba urubyiruko ruri muri iyi nama n’urundi rwose muri rusange guhinduka mu buryo bwa roho, umubiri no mu mibanire n’abandi kugirango rubashe guhindura aho ruri,anisabira inzego zose ariko cyane cyane Itorero rya none gushyira imbaraga mu rubyiruko, kuko ngo arirwo torero rya none,igihugu cya none n’ejo hazaza.

Abepisikopi bahagarariye ibihugu byabo byo muri Afrika y'Iburasirazuba

 

Urubyiruko ruvuye muri Afurika y’uburasirazuba

By Pascal Habimana

Leave your comments

0
  • No comments found

Iyandikishe hano ujye ubona amakuru agezweho muri Email yawe buri cyumweru!

Amamariza hano ku giciro gito...

Ukeneye Sauna Massage? Hamagara 250786381222.

Amamaza ku giciro gito...

Amamariza hano ku giciro gito!

Copyright © 2013 ISACO. All rights reserved.Designed by Isange Corporation

Simba Supermarket

  • Simba1
  • Simba2
  • Simba3
  • Simba4
  • Simba5
  • Simba6
  • Simba7
  • Simba8
  • Simba9
  • Simba10
  • Simba11
  • Simba12
  • Simba13
  • Simba14
  • Simba15
  • Simba17
  • Simba18
  • Simba18
  • Simba19
  • Simba20
  • Simba21